Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Nyamasheke: Gucuranga iningiri bifasha gutunga umuryango we

Gasigwa Pierre ukomoka mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke ubusanzwe ukora akazi ko gucukura imisarane ndetse n’ibindi byobo bijyamo imyanda, avuga ko gucuranga iningiri bimufasha kubona udufaranga two gutunga umuryango we, ngo kuko akazi akora katabasha kuboneka buri munsi.

Nyamasheke Gucuranga

Gasigwa avuga ko yatangiye gucuranga iningiri akiri umwana w’imyaka irindwi akoresha ibikombe, ubu akaba akora iningiri zikoze mu mahembe y’inka ndetse n’utugozi akanazigurisha.

Avuga ko mu myaka yose amaze atabashije guteza imbere ubuhanzi bwe kuko ngo yakoze indirimbo enye gusa, ubundi akaba asubiramo iz’abandi.

Uyu mugabo ngo akeneye uwamufasha guteza imbere ubuhanzi bwe, akaba yajya yitabira amarushanwa atandukanye bityo akabasha kwinjiza udufaranga two kwifashisha mu rugo.


 

 

Tags: , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers