Abakunzi ba Dominic Nic bakomeje kumusaba ko igitaramo cy’ubutaha cyazabera muri Stade Amahoro

Abakunzi ba Dominic Nic bakomeje kumusaba

Abakunzi b’umuhanzi Dominic Nic bakomeje kumusaba ko igitaramo cy’ubutaha yazagikorera muri Stade Amahoro kuko iyo agikoreye mu Rusengero baza bagasanga imyanya yashize bakabasubizayo.

Ibi babitangaje nyuma y’uko mu gitaramo dmonic aherutse gukora cyiswe “Glory to Glory Live Gospel Concert” Dominic Nic yakoze tariki 24.11.2013 ku Rusengero rwa ADEPR mu Gakinjiro, abantu baje ari  benshi cyane maze Urusengero rukuzura bamwe bagahagarara abandi bagahera hanze ndetse bikanageza ubwo abandi babasaba gutaha kuko n’aho guhagarara hari harangiye.

Abakunzi ba Dominic Nic bakomeje kumusaba1

N’ubwo imvura yari irimo kugwa, abakunzi b’uyu muhanzi ntibigeze bareka gukomeza kwiyongera ariko bigeza ubwo benshi biba ngombwa ko basubira imuhira kandi bananyagiwe. Ibi bikaba aribyo byatumye abakunzi ba Dominic Nic bakomeje gusaba ko ibitaramo yajya ategura ubtaha yajya abikorera muri Stade kugira ngo babashe bose kuza kwifatanya nawe kandi bose babashe kwinjira no kubona aho kwicara cyangwa se guhagarara ariko badasubiye imuhira batamubonye.

Hari uwagize ati: “ewana nanjye nagira inama Dominic Nic ntazongere gukorera ama concert y’iwe mu masengero mato kuriya, byarambabaje kubona nza nanyagiwe nyuma ngo imyanya yashize nakerewe nsubireyo, mwagiye mujya muri stade cyangwa mu bibuga binini. ARIKO uko byahenda kose ndagukunda Domini uririmba neza ibintu bikurimo yesu akomeze akunezeze”

N’ubwo ariko hari abanyagiwe byarangira bakanataha batamubonye, hari ababujijwe kuva mu rugo n’imvura aba nabo bakaba bari kumusaba gutegura vuba ikindi gitaramo kuko bababajwe n’uko bataje.

Hari uwagize ati: “Byarambabaje ko ntahabaye, n’ukuntu nabyifuzaga, ndetse nari naniteguye imvura iti nahageze. Dominic Imana izadushoboze utegure ikindi nkacyo vuba. Yesu azakugororera, byose nukomeza kubikorera kwagura ubwami bwe no guhesha izina rye icyubahiro. Gumamo muvandimwe, turagukunda”

N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, ababashije kwinjira no kuba mu gitaramo baranezerewe cyane.

Hari uwagize ati: “Sha byari byiza nabonye uko concert yitabiriwe biranshimisha,imaginer n’imvura yari yaguye ? njye natinzeho gato ariko imvura yanyagiriye hanze,ibyanshimishije ni ya team yo biganye kdi bakorera imana, sha baririmbaga neza,ikindi cyanteye kuguma mu gakiza ni ya ntebe y’inyuma mu rusengero yatubwiye n’aya ndirimbo yayiririmbiragaho(murinzi wee menyesha igihe…)”

Twagerageje kuvugana na Dominic Nic ngo twumve icyo abivugaho niba ateganya guhindura aho akorera ibitaramo ntibyadukundira.

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers