Nyanza: Umuhanzi Allioni na Amag The Black basusurukije urubyiruko

 

Ku mugoroba wok u itariki 4/12/2013 umuhanzikazi Allioni na Amag The Black bifatanyije n’urubyiruko rwo mu karere ka Nyanza barususurutsa bifashishije indirimbo zabo zitandukanye byagaragaraga ko bari basanzwe bamenyereye kuzibyina.

Ku kibuga cy’ahitwa ku Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho ibyo byose byabereye urubyiruko nirwo rwari ruhiganje nyuma yo kumenya ko hazaza abahanzi nyarwanda barimo Allion na Amag The Black.

Untitled1

Umuhanzikazi Allioni niwe wabanje kwiyereka abafana be maze indirimbo ze nk’iyitwa Impinduka, umusumari n’izindi zirabyinwa biratinda.

Kubera uburyo urubyiruko rwari ruhateraniye rwageragezaga kumwereka ko indirimbo ze baziyumvamo byageze ubwo ashyiraho igihembo ku muntu ugerageza kubyina mu buryo budasanzwe kandi bunogeye ijisho.

Icyo gihembo n’ubwo kitari gishamaje cyaje kwegukanwa n’umwana muto yahembye igihumbi cy’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’uko yari amaze kurusha bagenzi be kubyina indirimbo ze zashoboye kumenyekana yafatanyijemo n’umuhanzi Washington irimo iyitwa umusumari.

Uyu mwana warushije abandi kubyina yahembwe n’umuhanzikazi Allioni icyo gihumbi

Uyu mwana warushije abandi kubyina yahembwe n’umuhanzikazi Allioni icyo gihumbi

 

Ubwo umuhanzi Amag The Black we yahasesekaraga nawe yashoboye gushimisha abafana be kimwe na mugenzi Allioni mu kwiyerekana afatanyije n’abafana be bakunda indirimbo ze.

Indirimbo yahereyeho ni iyitwa Ibitenge ahuriyeho n’abandi bahanzi nyarwanda maze asanga izwi bayifatanya kuyibyina umukungugu urirenga.

 

Umuhanzi Amag The Black ubwo yaririmbiraga kuri CD indirimbo ze

Umuhanzi Amag The Black ubwo yaririmbiraga kuri CD indirimbo ze

Icyagaragaye ubwo aba bahanzi bombi biyerekanaga nta bantu bakuru bigeze bashamadukira ukwiyerekana kwabo usibye urubyiruko nirwo rwari rwabishyushyemo rubyina cyane.

Urubyiruko rwiganjemo abana bato nirwo rwari rwashidukiye kubyina indirimbo zabo bahanzi

Urubyiruko rwiganjemo abana bato nirwo rwari rwashidukiye kubyina indirimbo zabo bahanzi

 

Aba bahanzi kugira ngo baze kwifatanya n’urubyiruko rwo mu karere ka Nyanza baje biturutse  ku butumire bw’inama y’igihugu y’urubyuruko muri aka karere bitewe na gahunda yo gukangurira urubyiruko kwirinda indwara y’igituntu no kucyipimisha ku bushake.


 

 

Tags: ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers