Kucyumweru tariki 8.12.2013, korali yitwa «Besarel » iramurika alubumu yayo ya mbere

Kucyumweru tariki 8

Kuri iki cyumweru tariki 8.12.2013 nibwo korali izwi ku izina rya « Besarel » izamurika alubumu yayo ya mbere bise « Ijambo ry’Imana ni rizima ».

Iki gikorwa cyo kumurika iyi alubumu kizabera ku rusengero rwa ADEPR i Remera guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Andi makorali azaza kwifatanya nabo muri iki gikorwa, harimo korali Abahetsi ndetse na Korali Amahoro.

Mu bahanzi baririmba ku giti cyabo bazaza kwifatanya nabo harimo umuhanzi Rushema n’abandi.

Muri iki gikorwa kandi hazaba harimo n’abavugabutumwa banyuranye barimo uwitwa Bernard n’abandi nkuko bitangazwa na Augustin, umuyobozi w’iyi korali.

Iyi korali isanzwe izwiho kuba ari korali y’abanyamasengesho kandi ikaba ari korali y’abantu bakuze.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers