Korali Siyoni iramurika alubumu y’amashusho yise “Ineza y’Imana” mu gitaramo cy’iminsi ibiri.

m_Korali Siyoni iramurika alubumu y’amashusho yise “Ineza y’Imana” mu gitaramo cy’iminsi ibiri

Ku wa gatandatu tariki ya 21.12.2013 no ku cyumweru tariki 22.12.2013, korali Siyoni ibarizwa mu karere ka Musanze iramurika alubumu yayo y’amashusho yise “Ineza y’Imana”, igitaramo kikazabera i Musanze kuri ADEPR Jenda.

Amakuru atangazwa na Twizerimana Theogene, umuyobozi w’iyi korali, ni uko muri iki gitaramo bazaboneraho no gushimira Imana ineza yabagiriye ubwo begukanaga insinzi mu marushanwa aherutse kubera i Musanze ya “REMO Awards” yahuriwemo n’inzego zinyuranye z’imyidagaduro muri Musanze.

Bamwe mu bahanzi bazaza kwifatanya na korali Siyoni muri iki gikorwa cyo kumurika iyi alubumu y’amashusho “Ineza y’Imana”, harimo Theo Bosebabireba na Murwanashyaka Faustin. Hazaba kandi hari n’andi makorali anyuranye yo mu karere ka Musanze.

Iki gitaramo cy’iminsi ibiri kizajya gitangira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Korali Siyoni yabonye izuba mu mwaka wa 1995 ubwo yari igizwe n’abana gusa ariko kuri ubu igizwe n’abantu b’ingeri zose. Ni korali yo mu itorero rya ADEPR Jenda.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers