Rwanda | Gusezererwa kwa bamwe mubahanzi muri Primus Guma Guma Super Star 2 bigiye gutangira

Rwanda | Gusezererwa kwa bamwe mubahanziNyuma y’ibitaramo byo kwiyerekana kw’abahanzi 10 hirya no hino mu Ntara, kuri uyu wa 16/6/2012 biyeretse abafana babo I Kigali, ibirori byabereye kuri stade Amahoro I Remera. Nyuma y’ibi bitaramo byiswe “Road shows” hakurikiyeho icyiciro cya gatatu cyo gutangira gusezerera bamwe mubahanzi kugira ngo haboneke uzegukana instinzi ya PGGSS2.

Ibi bitaramo bizatangirana n’igitaramo kizasezerera batatu ba mbere kizaba tariki 23.6.2012 kikazabera I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurishwa.

Ibi bitaramo bigiye gutangira, abahanzi bazajya baririmba muburyo bw’umwimerere bita “live”, ni ukuvuga ko batazongera kujya baririmbira kuri CD aribyo bita “Playback”.

Ibi bitaramo kandi kugeza ubu ntibivugwaho kimwe n’abantu batandukanye kuva ubwo abategura PGGSS batangarije muri Top Tower Hotel ubwo Urban Boys yasimbuzwaga Emmy, ko umuhanzi uzegukana PGGSS2 atari umuhanzi uzaba yagaragaje neza ko azi kuririmba Live ahubwo ko ari umuhanzi uzaba akunzwe na benshi bityo benshi mubabyibazaho bakaba batumva akamaro k’ibi bitaramo bya live kubahanzi bazaba bashoboye kugaragaza ko bazi neza gukora umuziki wa live ndetse bakanibaza niba ibi byaba ari uguteza imbere umuziki nyarwanda mugihe hadatsinze uzi kuririmba muburyo bwa Live.

Gusa kuri izi mpaka, Joseph Mushyoma yashimangiye ko PGGSS2 atari iyo guha abanyarwanda umuhanzi w’umuhanga kurusha abandi ahubwo ko ari iyo guha abanyarwanda umuhanzi bo bikundiye kandi bitoreye.

 

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers