Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : Uncle Austin aramurika alubumu ye ya mbere “Nzakwizirikaho ibihe byose” ku itariki ya 3 n’iya 4.7.2012

Rwanda | Uncle Austin aramurikaNyuma y’igihe kinini muhanzi Uncle Austin ashaka kumurika alubumu ye ya mbere ariko buri gihe bikanga, noneho kuri ubu yaba yashoboye kuvuga itariki ya nyayo izaberaho iryo murika rya alubumu ye ya mbere.

Kumurika iyi alubumu hazabamo ibitaramo 2. Kimwe kizabera muri Cadillac n’ikindi kizabera muri Stade Amahoro I Remera muri Parking. Ibi bitaramo byo kumurika alubumu “Nzakwizirikaho ibihe byose” y’umuhanzi Uncle Austin ikaba ari nayo ya mbere kuva aho yatangiriye umuziki, bizaba kumatariki akurikiranye. Ni ukuvuga Itariki 3.7.2012 ni kuri Kibota Night Club Cadillac kikaba ari igitaramo cya VIP aho kwinjira bizaba ari 5000 y’u Rwanda kigatangira saa mbiri za nijoro (20h, 8pm). Ni igitaramo bise “Meet, Greet and Drink” naho tariki 4.7.2012 ni kuri stade Amahoro I Remera ahazwi nka Parking yayo. Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe za nimugoroba (17h, 5pm) kwinjira bihkaba ari 5000 y’u Rwanda mumyanya y’icyubahiro (VIP) na 2000 y’u Rwanda ahasigaye hose.

Uncle Austin yagize ati: “Nzakwizirikaho ibihe byose album launch on 4th July hazaba hari abahanzi nka Radio, Weasel na Jacky Chandiru bo muri Uganda;  Kitoko, King James, Tom Close, Riderman, Knowless, Jay Polly, Bruce Melodie, Fireman n’abandi”.

Iyi alubumu ya mbere y’umuhanzi Uncle Austin izaba iriho indirimbo ze nka Nzakwizirikaho, Ndagukunda nzapfa ejo, ndafuha n’izindi.

Austin agiye kumurika alubumu ye ateganyako amafranga azavamo azavuza Mama we urwaye cyane kuburyo ngo hakenewe miliyoni 20 z’amafranga y’u Rwanda zo kugira ngo abagwe. Bamwe mubakurikiranira hafi itegurwa ry’ibi bitaramo bemeza ko iki ibitaramo bishobora kuzatwara hafi miliyoni 18 z’amafranga y’u Rwanda mu kubitegura ariko kandi benshi bibaza niba aya mafaranga azagaruzwa hakanabonekamo miliyoni 20 zo kuvuza umubyeyi we urwariye muri Kenya.


Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers