Rwanda : Harabura ibyumweru bibiri gusa ngo Dominic Nic amurike alubumu ye yise “Umubavu”

Harabura ibyumweru bibiri gusaUmuhanzi Dominic Nic umaze kubaka izina muruhando rwa muzika akaba aririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gopel music), harabura ibyumweru bibiri gusa ngo amurike alubumu ye yise “Umubavu”, ikaba ari alubumu ye ya kabiri ikazamurikwa mugitaramo yise “intambwe zacu yazaguriye kumukorera”.

Nk’uko yabidutangarije mukiganiro twagiranye ubwo yaduhaga amakuru kuri uku kumurika alubumu kwe, abazifuza kwitabira iki gitaramo cyo kumurika alubumu ye ngo bazaza bitwaje amafranga y’u Rwanda 2000 yo kwinjira bagahabwa CD iriho izo ndirimbo ze zigera ku munani kubuntu.

Ni ukuvuga ngo kwinjira muri iki gitaramo ni nk’aho ari ubuntu kuko ubusanzwe ibitaramo nk’ibi bisanzwe bimenyerewe ko binjira kubihumbi bitanu (5000) kandi ukagenda nta CD utwaye mugihe mugitaramo cya Dominic Nic uzajya winjirira kumafranga 2000 gusa ukanahabwa na CD isanzwe igura 7000 cyangwa 5000 nk’uko bimenyerewe kuma CD ariho indirimbo z’abanyarwanda hano mu Rwanda.

Dominic Nic ni umuhanzi umenyerereweho inganzo itangaje mubahanzi baririmba injyana ya Gospel akaba kandi yaragiye yegukana ibihembo byinshi binyuranye mubuhanzi bwe.

Dominic Nic ni umuhanzi ufite ingabire yo gushimisha abantu no kubasetsa akaba ari umuhanzi benshi bagize icyitegererezo kubera uburyo abana neza n’abandi no kubera imico ye benshi bashima.

Uku kumurika alubumu “Umubavu” ya Dominic Nic bizaba tariki 5.8.2012 mu ihema “Igicumbi cy’umuco” iruhande rwa stade Amahoro I Remera guhera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba (15h,3pm) nk’uko Dominic Nic yakomeje abidutangariza. Kuri alubumu “Umubavu” hazaba hariho indirimbo nka Machozi yanini, Ashimwe, Uri Uwera, Umubavu ari nayo yitiriye alubumu ye n’izindi.

Abahanzi bazagaragara muri iki gitaramo harimo abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel hano mu Rwanda) nka Aimé Uwimana, Liliane Kabaganza, Serge wahoze aririmbana na Vincent n’abandi bahanzi benshi ndetse n’abazaba baturutse hanze y’u Rwanda nka Fortran Bigirimana w’umurundi n’abandi.

 

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers