Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda | Abahanzi Bull Dogg, Khizz Kizito na Amity barataramira Nyabugogo kwa Mutangana tariki 3/8/2012 na Sky Hotel tariki 4/8/2012

Abahanzi Bull Dogg, Khizz Kizito na Amity barataramira kuri Sky Hotel tariki ya 3.8.2012.

Nk’uko twabitangarijwe na Phil Peter umunyamakuru kuri Radiyo Isango Star , umwe mubagize Talent Group akaba ari nayo itegura ibi bitaramo, yagize ati : ‘‘Iki ni igitaramo cyateguwe na Talent Magazine mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda no kubategurira ahantu basohokera mumpera z’icyumweru’’.

 

Phil Peter yakomeje atubwira ko ibi birori bizaba  iminsi ibiri aho tariki ya 3.8.2012. bazataramira Nyabugogo kwa Mutangana naho 4/8/2012 bagataramira kuri Sky Hotel.

Yongeyeho kandi ko agashya bo bafite ari uko iyo umuhanzi yumva atiyizeye kuri stage mubijyanye n’imibyinire ye ngo bamushakira abamubyinira kubuntu.

 

Nk’uko bisanzwe kandi mubitaramo bitegurwa na Talent Magasine ikinyamakuru cya Talent Group, bizatangira ku isaha ya saa moya za nijoro (19h00) naho amafranga yo kwinjira akaba amafranga 1000 y’u Rwanda.

 

Si ibi bitaramo gusa kuko Talent magazine irimo no gutegura ‘‘ Bye Bye vacance’’ izamara iminsi 3 ikazatangira ku itariki 30.8.2012 Nyabugogo kwa Mutangana La Belle Terrasse ikazaba ari igitaramo (Concert) y’abanyeshuri bose yaba abakuru n’abato n’abandi bose bakunda umuziki, ku itariki ya 1.9.2012 izaba ari concert y’abana bato n’ababyeyi babo dore ko hazaba harimo abahanzi b’abana nka Babou, Benzo, Lil Ngabo naho after Party yo ikazabera muri Sky Hotel ho hakazaririmbamo abahanzi bakuru benshi.

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers