Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : Dream Boys barataramira kuri Vino-Bella I Masaka Tariki 3/7/2012

Dream Boys barataramira

Tariki 3/7/2012, Itsinda Dream Boys rirataramira kuri Vino-Bella i Masaka ahasanzwe hazwi nko mu Biryogo.

Iri tsinda rya Dream Boys riherekejwe n’itsinda rya Real Twins, aho bazataramira abakunzi babo i Masaka mu Biryogo muri Vino-Bella aho bazaba baje kubamara irungu dore ko aha hantu hadasanzwe hagera ibyiza nk’ibi.

Amakuru dukesha abateguye iki gitaramo, ni uko itsinda Dream Boys nk’itsinda rikunzwe cyane mu Rwanda hose ndetse by’umwihariko muri kariya gace ka Masaka, rizaza kubataramira bakabagezaho indirimbo zabo bakunda cyane nka Sinzika, Magorwa, Mumutashye n’izindi.

Muri icyo gitaramo hazaba hari icyo kurya n’icyo kunywa kumafaranga make ndetse by’umwihariko hazaba hari umuziki uzageza mugitondo kuko bazataramirwa n’abahanzi batandukanye aribo Dream Boys, real Twins, ababyinnyi b’ikimansuro kizabasusurutsa kugeza bucyeye ndetse hazaba hari n’abakina imikino isetsa (comedie).

Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa moya za nijoro (19h00) naho kwinjira akaba ari amafranga y’u Rwanda 1000. Ibitaramo nk’ibi kandi bizakomeza.

 

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers