Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : Paccy yiteguye kuzashimisha abakunzi be n’abandi bose bazitabira igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere “Miss President”.

Umuhanzikazi munjyana ya Hip Hop Paccy akaba ari nawe muhanzikazi wa mbere muri iyi njyana ushoboye kubimburira abandi gushyira hanze alubumu ye, ngo yiteguye kuzashimisha abazaba baje mugitaramo cyo kumurika iyi alubumu ye ya mbere yise “Miss President”.

Ubwo twamusangaga muri Namba’s Restaurant aho akorera imyitozo afashijwe n’itsinda Trezzor, yadutangarije ko bigenda neza kandi ko ubu yiteguye.

Paccy afite gahunda yo kuzaririmba by’umwimerere (Live) bityo akaba amaze igihe ari mumyitozo yo kuzaririmba live.

Ubwo imyitozo yo ku itariki ya 21.8.202 yari irangiye, Paccy mukiganiro twagiranye yatubwiye ko rwose abona biri kugenda neza, ndetse ko yumva yiteguye n’ubwo iminsi y’imyitozo (répétitions) itari yarangira.

Yagize ati: “ndi tayari nta kibazo mfite nditeguye. Répétitions ziri kugenda neza ugereranyije n’igihe twazitangiriye, nziko tuzashimisha abafana.”

N’ubwo Paccy azaririmba live ariko, ngo kugeza ubu nta wundi muhanzi uramusaba kuba nawe yazaririmba live. Ubwo twamubazaga niba n’abandi bahanzi bazaririmba live cyangwa se nibura bamwe muribo bazaririmba live, yadusubije ko ntabandi baribabimusaba.

Yagize ati: “ Kugeza ubu ntabandi bahanzi bari babinsaba ariko ninjyewe n’undi wenda uzabishaka yifitiye abantu be ntakibazo yakora live. Nta muhanzi wigeze ampamagara ngo ambwire ko azakora live ngo ansabe ko yaza gukora repetitions, ni ukuvuga ngo n’uzayikora shobora wenda kuzaba yifitiye abe bakamucurangira ako kanya kuko nta wundi muhanzi wigeze abinsaba gukora live.”

Paccy kandi yatubwiye ko ntamuhanzi wo hanze azazana n’ubwo abandi bahanzi usanga hari igihe bo bazanye abahanzi bo hanze mugihe cyo kumurika alubumu yabo. Yagize ati: “Nta muhanzi wo hanze nzazana nzakoresha abahanzi b’iwacu King James, Jay Polly, Riderman, Urban Boys, Knowless, Uncle Austin, Kamichi, ni benshi.”

Yagiriye inama bagenzi be b’abakobwa bari munjyana ya Hip Hop agira ati: “Bagenzi banjye bakora hip hopa inama nabagira bakunde umwuga wacu dukora, kuririmba juste dukunde n’injyana dukora Hip Hop ukore wumva ko hari ahandi hantu ushaka kuyigeza kandi yeah bashyire hamwe.”

Twifuje kumenya ibanga yaba yarakoresheje kugira ngo abe ageze kubyiza nk’ibi adusubiza agira ati: “Ibanga ntarindi, ibanga ni Imana, abafana banjye bagiye bamfasha.”

Twabibutsa ko kuri uyu wa gatandatu tariki 25.8.2012 aribwo Paccy azamurika alubumu ye ya mbere yise “Miss President”. Igitaramo cyo kuyimurika kikazabera kuri Stade Ntoya (Petit Stade) I Remera kwinjira akaba ari amafranga y’u Rwanda 5000 mumyanya y’icyubahiro (VIP) na 2000 ahandi.

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers