Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Rwanda : tariki ya 24.8.2012, Serge Iyamuremye aramurika alubumu ye ya mbere yise “Nta mvura idahita”

tariki ya 24.8.2012

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/08/2012, ku rusengero rwitwa ‘‘Omega Church’’, umuhanzi Serge Iyamuremye aramurika alubumu ye ya mbere yise ‘‘Nta mvura idahita’’.

Igitaramo cyo kumurika iyi alubumu kiratangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h,5pm) kurusengero ruzwi ku izina rya Omega Church ruri mu mujyi wa Kigali hejuru mu nyubako ya Rubangura.

Serge wamenyekanye cyane aririmbana na mugenzi we Vincent mbere y’uko Vincent abihagarika, Serge ntiyacitse intege we yakomeje urugendo. Iyi alubumu Nta mvura idahita niyo ya mbere agiye gushyira hanze nyuma yo gutandukana na mugenzi we Vincent wabaye ahagaritse umuziki kumpamvu ze bwite.

Mu kumurika alubumu ye, Serge ndetse na benshi mubahanzi bazaza kumufasha muri iki gikorwa kitoroshye  na gato, bazaririmba munjyana y’umwimerere (Live).

Bamwe mubahanzi bazaba bahari ni Gaby Irene Kamanzi, Alcene Kamanzi, Cpt Simon Kabera, The Blessing n’abandi.

Serge n’ubwo amuritse iyi alubumu ye, arateganya ko uyu mwaka wa 2012 utazarangira atamurikiye abakunzi be CD iriho amashusho y’indirimbo ze.

Uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel), yabitangiye cyera akiri mumashuri yisumbuye.

Kwinjira muri iki gitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere ya Serge yise “Nta mvura idahita” ni amafranga y’u Rwanda 2000 ugahabwa na CD. Ibi bimeze nk’ibyo Dominic Nic nawe yakoze ubwo aheruka kumurika alubumu ye “Umubavu”. Nyuma y’iki gitaramo cyo kumurika alubumu ya Serge, alubumu ye izajya iboneka kumafranga y’u Rwanda 5000.

 

 

 

 

 


Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers