Rwanda : 2face, AY, Papa Wemba na Daddy Owen bazasusurutsa abakunzi ba muzika mu muhango wo gusoza amarushanwa ya ruhago yateguwe na Airtel

airtel Abakunzi ba muzika bo muri Kenya kuwa gatandatu tariki 25/8/2012 bazaba bari mu kirori cyo gusoza amarushanwa ya ruhago ya Airtel Rising Stars Tournament, aho bazasusurutswa n’ibihangange muri muzika Nyafrika bitandukanye barimo Papa Wemba na 2face.

Igitaramo kizatangira samunani (2 p.m.) kuri Stade y’umujyi wa Nairobi, kitabirwe n’abahanzi b’ibihangange ku mugabane w’Africa ari bo: 2face wo muri Nigeria, umuraperi uzwi ku izina rta AY wo muri Tanzania, Papa Wemba wo muri Congo (RDC) n’Umunyakenya Daddy Owen uririmba indirimbo z’Imana.

Ayo marushanwa ya Ruhago yatangiye kuwa mbere tariki (20/08/2012), ari muri gahunda ya Airtel Rising Stars Program, igamije kuvumbura ubuhanga bwa ruhago bwihishe mu rubyiruko rw’Abanyafrica.

Umuhanzi 2face azaboneraho umwanya wo gushyira ahagaragara alubumu ye nshya yitwa ‘Away and Beyond.’

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers