Rwanda : Kuri uyu wa gatandatu, Tom Close aramurikira abakunzi be alubumu ye yise ‘‘Komeza Utsinde’’

Kuri uyu wa gatandatu, Tom Close aramurikira abakunzi be alubumu ye yise ‘‘Komeza Utsinde’’

Tom Close nk’umwe mubahanzi bamaze igihe kitari gito mumuziki akaba n’umwe mubamaze kugira ibihangano bitari bike, kuri uyu wa gatandatu aramurika alubumu ye ya kane yise ‘‘Komeza Utsinde’’.

Iyi alubumu izaba iriho indirimbo 15 nk’uko we ubwe abitangaza. Indirimbo nyinshi ziri kuri iyi alubumu zakozwe na Producer Nicolas izindi  muri zo zakozwe na Producer Chris.

Kuri iyi alubumu kandi hazaba hariho indirimbo 2 yakoreye muri Amerika arizo ‘‘Good Time’’ yakoranye na Sean King Ston ndetse n’indi yakoranye n’uwitwa Namaya.

Tom Close uvugwa ho kuba ariwe watangije injyana ya R&B mu Rwanda, kugeza ubu amaze kwegukana ibihembo bitagira ingano ndetse akaba ari nawe muhanzi wabimburiye abandi bahanzi kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubwo ryabaga kunshuro yaryo ya mbere mu mwaka ushize wa 2011.

Ni kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1.9.2012 azamurikira abakunzi be iyi alubumu ye ya kane yise ‘‘Komeza Utsinde’’. Igitaramo cyo kumurika iyi alubumu kizabera muri Stade Amahoro i Remera muri Parking.

Kizatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe za nimugoroba kikageza saa saba za mugitondo nk’uko bigaragara kurupapuro rucyamaza. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari  amafranga y’u Rwanda 5000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 2000 ahandi.

Bamwe mubahanzi bazaba bitabiriye gufasha Tom Close kumurika iyi alubumu ye harimo Riderman, Kitoko, Kamichi, Rafiki, Paccy, Uncle Austin, Bruce Melody, Christopher n’abandi benshi cyane, ndetse n’amatsinda (Groups) menshi azwi hano mu Rwanda azaba ahari nka Dream Boys, Urban Boys, TBB, The Brothers n’abandi.

  

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers