Warning: Creating default object from empty value in /home/rwandash/public_html/files/themes/spectrum/functions/admin-hooks.php on line 160

Kinyarwanda Film irerekwa abarokokeye muri Hotel des Mille Collines


Nyuma yo guhabwa ibihembo bigera kuri birindwi, Film ‘Kinyarwanda’ irerekwa abayobozi batandukanye ndetse n’abarokokeye muri Hotel des Milles Collines aho ahanini ikigamijwe ari ukwereka rubanda ukunyomoza ibiri mu yindi film yitwa ‘Hotel Rwanda’. Nkuko tubikesh urubuga rwa internet igihe.com, Murenzi Jolie uri mu bakoze iyi film (Assistant producer), yavuze ko impamvu yo kwerekana iyi film iri mu rwego rwo kwamaganira kure igihembo giherutse guhabwa Paul Rusesabagina mu nsanganyamatsiko bise ‘Menya Ukuri’. Yagize ati : “Ubusanzwe Abanyarwanda bazi ukuri. None rero mu rwego rwo kwamagana igihembo cyahawe Rusesabagina kuko yamamaje ibinyoma kandi iyi film yo yerekana ukuri mu byabaye mu Rwanda mu gihe cya jenoside”. Murenzi yakomeje avuga ko aya ari amahirwe ku barokotse ngo babashe kumvikanisha ijambo ryabo dore ko ngo nyuma y’iyerekanwa ryayo hazabaho igihe cy’ibibazo ndetse n’ibisubizo bizatangwa n’abarokokeye muri ‘Hotel des Milles Collines’. Iyi film igaragaramo Edouard Bamporiki usanzwe umenyerewe mu kinamico ‘Urunana’ nka ‘Kideyo’ imaze kubona ibihembo bitandukanye bigera kuri birindwi kubera uko ikinnye ndetse n’ubutumwa itanga ku isi muri rusange. Yakozwe na Alrick Brown ndetse na Ishmael Ntihabose nawe uzaba anahibereye ubwo izaba yerekanirwa muri Serena Hotel. Iyi film yagiye yerekanwa henshi nko muri ‘Hill Wood’, New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ngo bikaba biteganyijwe ko muri Mata 2012 izerekanwa muri Loni kandi hakaba hari na gahunda yo kuyishyira ku masoko mu mezi abiri ari imbere.

Ernest Kalinganire

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers