Rwamagana haba akabyiniro kamwe

Umugoroba wo mu mujyi wa Rwamagana, cyane cyane muri weekend ni urujya n’uruza rw’abantu bacicikana bahaha cyane cyane abagore n’abakobwa; abaganira ubona bagenda intambwe yo kuruhuka no kurangara.

Iyo ari weekend, abantu badafite igitutu cyo kuzindukira mu kazi umunsi ukurikiyeho, benshi muri bo baba bagana amazu y’imyidagaduro atari menshi muri Rwamagana.

Nta nzu y’imikino, nta makipe azwi akora imyitozo ku buryo buhoraho, nta somero rusange, cyakora hari akabyiniro ka nijoro (night club) gakingura imiryango buri wa gatanu n’uwa gatandatu kuva isaa yine z’ijoro kugera mu gitondo saa kumi n’ebyiri kitwa Alpha Bar.

Alpha Bar iba ari akabari gasanzwe mu minsi y’imibyizi ariko muri weekend igakingura n’imiryango y’akabyiniro k’ijoro, aho benshi babona imyidagaduro yo kubyina, kumva indirimbo zinyuranye no kuganira kugeza mu rukerera saa kumi n’ebyiri.

Kwinjira mu kabyiniro ka Alpha Bar ntibyishyurwa amafaranga nk’uko bigenda mu tubyiniro tw’imijyi yateye imbere. Uwinjiyemo ariko abona icyo kunywa no kurya yishyuye ku giciro cyo ku manywa kongeraho amafaranga 100 y’u Rwanda kuri buri kimwe cyose. Kumenya ubwiza bw’izi serivisi, ni ugutaramira muri Alpha Bar ukabyirebera…

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers